Rutsiro: Umurambo wasanzwe mu Kivu nyuma y’iminsi ibiri aburiwe irengero
Habimana Elias w’imyaka 48 wo mu Karere ka Rutsiro wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero, umurambo we wasanzwe mu Kiyaga cya Kivu.
- Umurambo wa Habimana wasanzwe mu kiyaga cya Kivu nyuma y'iminsi ibiri aburiwe irengero.
- Polisi yatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwe, kandi abaturage barasabwa kwirinda kujya mu mazi batazi.
- Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere yo gushyinguwa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Habimana n’umuryango we bari batuye mu Murenge wa Murunda, Akagari ka Rugeyo ho mu Mudugudu wa Rusongati. Ibura rye ryabaye ku Cyumweru tariki 6 Nzeri 2026, ubwo yavaga mu rugo agiye gusenga Misa ya mbere ariko birangira adatashye.
Ku munsi wakurikiyeho, ku wa Mber, mu Murenge wa Musasa, Akagari ka Nyarubuye ho mu Mudugudu wa Bwinyana ku masaha y’umugoroba ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu hatoraguwe imyambaro, irimo ipantaro, inkweto n’ishati.
Umurambo we waje kuboneka, kuri uyu wa Kabiri, mu Murenge wa Boneza, Akagari ka Remera ho mu Mudugudu wa Kinunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, mu kiganiro na IGIHE yagaragaje inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza.
Ati “Amakuru y’urupfu rwa Habimana twayamenye, kandi inzego zibifitiye ububasha zatangiye iperereza ku cyateye urupfu rwe.”
Yanaboneyeho kwibutsa abaturage kwirinda kujya mu mazi batazi koga.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.



