Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense n’Ubworozi bwa Royal Razat
Perezida Paul Kagame yakomeje uruzinduko rwe mu Bwami bwa Oman asura ahantu habiri h’ingenzi i Salalah, aho yamenye byinshi ku murage w’amateka n’umuco by’iki gihugu, ndetse n’ingamba Oman iri gushyira mu bikorwa mu kuvu
- Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense Land, asobanurirwa amateka n’umurage wa Oman.
- Yasuye kandi Ubworozi n’Ubuhinzi bwa Royal Razat, ahagaragajwe uburyo Oman iri kuvugurura urwego rw’ubuhinzi.
- Royal Razat ikoresha uburyo bugezweho mu buhinzi, ikaba ihuza ubuhinzi n’ubukerarugendo binyuze mu buryo bwa agritourism.
Perezida Kagame yasuye Inzu Ndangamurage ya Frankincense Land, aho yatemberejwe mu byumba bitandukanye byayo, anasobanurirwa mu buryo burambuye ibyerekanwa bigaragaza amateka n’umurage ndangamuco bya Oman.
Iyi nzu ndangamurage igaragaza amateka maremare ya Oman, umuco n’imigenzo byaranze iki gihugu uko ibihe byagiye bihinduka, igafasha abayisura gusobanukirwa inkomoko yacyo n’umurage kimaze ibinyejana gisigasira.
Perezida Kagame kandi yasuye Ubworozi n’Ubuhinzi bwa Royal Razat, aho yagaragarijwe uburyo Oman iri kuvugurura urwego rw’ubuhinzi.
Yasobanuriwe amateka y’aho hantu, intego zabwo, ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bikoreshwa mu guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.
Royal Razat ikoresha uburyo bugezweho mu buhinzi n’ubworozi, ariko umwihariko wayo ni uko itagarukira gusa ku gutanga umusaruro. Yanashyizweho ku buryo ubuhinzi buhuzwa n’ubukerarugendo.
Binyuze muri ubu buryo buzwi nka agritourism, ibikorwa by’ubuhinzi bihindurwa kimwe mu bikurura ba mukerarugendo, bikanafasha urwego rw’ubuhinzi kugira uruhare rwagutse mu guteza imbere ubukerarugendo n’ubukungu.
Ibi biri mu murongo wa gahunda ya Oman yo kuvugurura no guteza imbere ubuhinzi, ikanashaka uburyo bushya bwo kongera agaciro k’ibikorwa bikorerwa muri uru rwego.



