Tariki ya 9 Nzeri
Turi ku wa 9 Nzeri 2026. Ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 113 ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka 1990 Papa Yohani Paul II yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu
- Tariki ya 9 Nzeri ni umunsi wa 252 mu mwaka, hasigaye iminsi 113 ngo umwaka urangire.
- Mu 1990, Papa Yohani Paul II yasoje uruzinduko rw'iminsi itatu mu Rwanda.
- Mu 2015, Umwamikazi Elisabeth II yabaye umuntu uyoboye Ubwami bw’u Bwongereza igihe kirekire.
Ni umunsi wa 252 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 113 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990 Papa Yohani Paul II yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda nyuma y’isengesho rya saa sita rizwi nka ’Angelus’ yavugiye i Nyandungu.
1776: Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bwo cyahawe iryo zina kireka kwitirirwa “United Colonies.”
1791: Washington D.C yagizwe umurwa mukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitiriwe George Washington wabaye perezida wa mbere w’icyo gihugu.
1945: Nyuma y’uko u Buyapani bukubiswe inshuro n’u Bushinwa, Ubwami bw’u Buyapani bwemeje ku mugaragaro ko bumanitse amaboko.
2015: Umwamikazi Elisabeth II yabaye umuntu wa mbere uyoboye Ubwami bw’u Bwongereza igihe kirekire, aho yari amaze imyaka 63 n’iminsi 2017, agahigo kari gafitwe na nyirakuruza, Victoria.
1956: Umuhanzi Elvis Presley yaririmbye muri “The Ed Sullivan Show”, igitaramo cyacaga kuri televiziyo ya CBS, gishyiraho agahigo ko gukurikirwa n’abarenga miliyoni 60 muri icyo gihe.
1949: Susilo Bambang Yudhoyono wabaye perezida wa Indonésie.
1991: Havutse Oscar dos Santos Emboaba Júnior, Umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga mu bo hagati bakina basatira izamu mu Ikipe ya Chelsea mu Bwongereza.
1915: Hapfuye Albert Spalding uri mu batangije uruganda rwa Spalding ruzwiho gukora imyambaro n’imipira yo gukina.
1976: Hatabarutse Mao Zedong wabaye Chairman wa mbere wa Chinese Communist Party, ishyaka riyoboye icyo gihugu kuva mu 1949.



