Abanyarwanda baba muri Amerika na Canada bahuriye muri siporo y’ubumwe
Abayarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, bahuriye Maryland mu bikorwa bya siporo bigamije gushimangira ubumwe hagati yabo no kwigira hamwe iterambere ribereye igihugu cyabo.
- Abanyarwanda baba muri Amerika na Canada bahuriye mu marushanwa y'imikino y'ubumwe ku nshuro ya gatanu.
- Ambasaderi Mukantabana yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza ubumwe bw'Abanyarwanda aho bari hose.
- Yashishikarije abanyarwanda kwiyongera mu kwitabira ibikorwa nk'ibi no gukomeza kwimakaza indangagaciro z'Umunyarwanda.
Ni igikorwa cyabaye ku nshuro ya gatanu, kiba mu mpera z’icyumweru gishize, abacyitabiriye bahura n’imiryango yabo n’abandi baturage mu marushanwa y’umupira w’amaguru, Basketball, Volleyball, Table Tennis n’indi.
Insanganyamatsiko y’iki gikorwa igira iti “Umukino umwe. Umuryango Umwe. Diaspora imwe.” Iyi yashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ko ubumwe b’inkomoka yabo bukwiriye kugaragara nk’uko bigenda mu mikino.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yagaragaje ko ubu ari uburyo bumwe mu bugaragaza ko Abanyarwanda aho bari hose bakwiriye gukomeza gushyira hamwe.
Ambasaderi Mukantabana kandi yashimiye abateguye iki gikorwa, abakinnyi, abakorerabushake n’imiryango, kuko bose bagaragaje ubwitange kugira ngo uyu munsi ugende neza.
Yavuze ko iki gikorwa kidasiga abantu bakoze siporo gusa, ahubwo hari n’andi mahirwe urubyiruko rubona yo kwiga indangagaciro ziranga Umunyarwanda, no guhura n’ababongerera ubumwenyi bwabafasha kwiteza imbere.
Yasabye ko umubare w’abitabira ukwiriye kwiyongera, hakajyamo n’abandi Banyarwanda benshi mu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada.



