Harimo abakina mu mahanga barindwi: Amavubi U23 yahamagawe
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 23, yahamagaye abakinnyi bazifashishwa mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, barimo abakina mu makipe yo hanze y’u Rwanda barindwi.
- Abakinnyi 23 bahamagawe mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi U23 barimo abakina mu mahanga barindwi.
- Umukino wa mbere w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika uzaba ku itariki ya 20 Nzeri 2026.
- Misiri izakira Igikombe cya Afurika mu Gushyingo 2027.
Ni urutonde rwashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 8 Nzeri 2026, nyuma yo gutoranywa n’Umutoza Mukuru, Nshimiyimana Eric.
Abakinnyi bahamagawe bazakina mu izamu ni Iradukunda Moria (Police FC), Bigirimana Hugo (La Chaux De Fonds) na Nshimiyimukiza Jean Claude (Intare FC).
Abakina mu bwugarizi ni Judah Fisher (Sacramento FC), Iyabivuze Fabrice (Gasogi Utd), Ndayishimiye Angelo (Intare FC) na Niyigena Abdul (Police FC).
Abakinnyi bakina mu mpande ni Musabyimana Thierry (ESM Gonfreville l’ocher), Ntwari Asmani (Kiyovu SC), Kanamugire Arsene (Gasogi Utd), Iradukunda Elie (Rayon Sports), Sindi Jesus (Marine FC), Niyonzima Abidal (APR FC), Bagabo Enzo (Beerschot), Mumvaneza Tumusifu (APR FC), Gihozo David (APR FC), Muhoza Daniel (Rayon Sports) na Kamanzi Elior (Celta Vigo).
Abakina mu kibuga hagati ni Kayibanda Claude (Bedford Town), Ndayishimiye Didier (Rayon Sports), Hoziana Kenedy (Kigali FC), Sultan Bobo (Marine FC), Niyo David (NK Veres Rivine) na Byishimo Valua (Police FC)
Ba rutahizamu ni Niyonshuti (Imanzi FC), Byiringiro Honore (Muhanga FC), Byiringiro Onesmos (Kigali FC) na Yangiriyeneza Erirohe (Tony Academy).
Muri rusange mu bakinnyi bahamagawe harimo abakina mu makipe yo mu mahanga barindwi, Rayon Sports Police FC na APR FC zifitemo batatu, Gasogi United, Intare, Marine na Kigali FC zikagiramo babiri. Andi makipe afitemo umukinnyi umwe.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi U23 izakina na Sudani mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2027. Umukino wa mbere uteganyijwe tariki ya 20 Nzeri, mu gihe undi uzaba ku itariki ya 6 Ukwakira 2026.
Misiri ni yo izakira iri rushanwa riteganyijwe mu Gushyingo 2027.



