Nkusi Arthur yatangije ‘Pitch Studio’ yitezweho gufasha urubyiruko
Nkusi Arthur, abinyujije muri sosiyete ye ‘Arthur Nation’, yatangije ‘Pitch Studio’, umushinga witezweho gufasha urubyiruko rufite imishinga n’ibitekerezo by’ubucuruzi kubona ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, aho uza
- Nkusi Arthur yatangije 'Pitch Studio' mu rwego rwo gufasha urubyiruko rufite ibitekerezo by'imishinga ariko rudafite ubushobozi bwo kuyitangiza.
- Abazitabira bazahabwa amahirwe yo gutanga imishinga yabo, hakazatoranywa itatu ya mbere izahabwa igihembo n'ubufasha.
- Iyi gahunda izatangira mu Ukwakira 2026, ikazatambutswa ku miyoboro ya RBA.
Igikorwa cyo gutangiza ‘Pitch Studio’ cyabereye muri BK Arena ku wa 7 Nzeri 2026, cyahujwe n’umuhango wo gusinyana amasezerano y’imikoranire na RBA, nk’umufatanyabikorwa bazafatanya muri uru rugendo rwo gushyigikira urubyiruko rufite imishinga.
‘Pitch Studio’ iteganyijwe gutanga urubuga ku bantu bafite ibitekerezo by’imishinga ariko badafite ubushobozi buhagije bwo kuyitangiza, ndetse n’abamaze kubaka ibikorwa byabo ariko bakeneye ishoramari, abafatanyabikorwa cyangwa kumenyekana kurushaho.
Budandi Nice, Umuyobozi wa Arthur Nation, yabwiye IGIHE ko iki ari igitekerezo bagize mu rwego rwo gushyigikira urubyiruko usanga rufite ibitekerezo by’imishinga ariko rudafite ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa.
Ati “Turifuza gushyigikira urubyiruko rufite ibitekerezo by’imishinga ariko rugorwa no kubona igishoro. Tuzashyiraho urubuga aho buri wese azabasha gutanga umushinga we, hanyuma hagende hatoranywamo imyiza kurusha iyindi kugeza tubonye itatu ya mbere. Ba nyiri iyo mishinga bazajya bagirana ibiganiro na Nkusi Arthur kuri podcast, hanyuma hanafungurwe urubuga rwo gutora, bityo uzatsinda akazahita yegukana igihembo nyamukuru n’ubundi bufasha.”
Pitch Studio, izayoborwa na Nkusi Arthur, ni umushinga w’ikiganiro kizajya gitambutswa ku miyoboro yose ya RBA, bityo abafite imishinga bakazabona uburyo bwo kuyigeza ku bantu benshi mu Rwanda.
Budandi yavuze ko abazitabira iki gikorwa bagabanyiwje mu byiciro bibiri birimo abafite ibitekerezo by’imishinga bakeneye ubufasha bwo kuyitangiza n’abamaze gutangira ibikorwa by’ubucuruzi ariko bashaka amahirwe yo kubibyaza umusaruro kurushaho.
Mu gihembwe cya mbere, Pitch Studio yashyizemo inkunga ya miliyoni 15 Frw yatanzwe na Arthur Nation. Aya mafaranga azatangwa nk’inkunga idasaba uwayahawe gutanga imigabane mu mushinga we cyangwa kuyasubiza.
Abifuza kwitabira bamaze gutangira gusaba, aho Abanyarwanda n’abatuye mu Rwanda bemerewe gusaba binyuze ku rubuga pitchstudio.rw. Igihembwe cya mbere giteganyijwe gutangira gutambuka mu Ukwakira 2026.



