Sherrie Silver yakomoje ku mpamvu atarashaka umugabo
Sherrie Silver yakomoje ku mpamvu kugeza ku myaka 32 y’amavuko atarashaka umugabo, avuga ko ahanini biterwa n’uko adakunze kugirana ibiganiro n’abagabo bishobora kuvamo urukundo, ndetse ko agira n’isoni iyo ahuye n’umuso
- Sherrie Silver yavuze ko atarashaka umugabo kubera isoni n'uburyo adakunda guhura n'abagabo.
- Yatanze inama ku bantu bamugira inama yo kumara igihe mu Rwanda kuko hari abagabo bamutinya.
- Ni umubyinnyi wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu mushinga wa "This Is America" ya Childish Gambino.
Ibi Sherrie Silver yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga akoresha, ubwo yasubizaga umuntu wari wamubajije impamvu atarashaka umugabo.
Aho gusubiza uwo muntu wavugaga ko umugabo uzegukana Sherrie Silver yaba ari umunyamahirwe, uyu mubyinnyi wabigize umwuga yahisemo gukoresha uwo mwanya kugira ngo asubize n’abandi bakunze kumubaza iki kibazo.
Ati “Buriya hari ukuntu ntakunze guhura n’abagabo cyangwa ngo tube twaganira. Hari n’ukuntu nkunda kugira isoni cyane. Iyo mpuye n’umusore mwiza, nkunze guhita mbura uko nitwara, ngashaka utuntu mpugiraho. Munsengere!”
Ku rundi ruhande, Sherrie Silver yavuze ko hari n’abamugira inama yo kugerageza kumara igihe mu Rwanda niba ashaka kubona umugabo, kuko ngo hari abagabo bamutinya.
Sherrie Silver ni umubyinnyi n’umutoza w’imbyino w’Umunyarwandakazi wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga.
Yamenyekanye cyane nyuma yo kugira uruhare mu gutegura imbyino z’indirimbo “This Is America” ya Childish Gambino, umushinga wamuhesheje igihembo cya MTV Video Music Award mu 2018.
Kuva icyo gihe, Sherrie Silver akomeje kwagura ibikorwa bye, by’umwihariko binyuze muri Sherrie Silver Foundation, aho atoza kandi akagira inama abakiri bato bafite impano mu kubyina no kuririmba.



